Testimony-Based Education - Rwanda ni gahunda y’uburezi yashyizweho ku bufatanye bwa USC Shoah Foundation na Aegis Trust, igamije gutanga ubumenyi ku mahoro n’indangagaciro mu mashuri yo mu Rwanda no muzindi gahunda zigisha umuco w’amahoro mu Rwanda.
Iyi gahunda izajya yifashishwa mu guhuza imbaraga za IWitness, agace kamwe mu tugize urubuga nkoranyambaga rwa interineti (cg se murandasi) rwa USC Shoah Foundation, rugaragaraho inkuru 25 zikubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 harimo n’abandi batangabuhamya babonye iyo Jenoside iba mu Rwanda.
Amasomo akubiye muri iyi gahunda azahurizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa interineti (cg se murandasi) Aegis Trust igiye gushyiraho rwiswe Ubumuntu mu rwego rwo kwigisha amahoro arambye mu Rwanda.
Abasura uru rubuga bashobora kuhasanga umuyoboro w’amasomo ukubiyemo amashusho y’ ubuhamya, ibikorwa by’inyigisho n’ amasomo yateguwe na Aegis Trust kubufatanye na USC Shoah Foundation.
Aya makuru kandi ashobora kwifashishwa mu guhuza gahunda ya Testimony-Based Education – Rwanda na gahunda yo kwigisha urubyiruko amahoro arambye Aegis Trust isanzwe ifite.
Ibikubiye muri uru rubuga biboneka mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Uru rubuga ruzajya ruhinduka uko inkuru nshya irebana n’iyi gahunda igiyeho.